Indianapolis: Umunyarwanda wakoreraga Global Plastic yasanzwe mu nzu yapfuye 

Bagirishya Chrisostome Rutagengwa, umunyarwanda wari uzwi nka “Diouf” cyangwa “Chris” wakoreraga ikigo cyitwa Global Plastic, tariki ya 9 Nzeli 2018 yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye. Uyu musore yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, umurambo we uhita ujyanwa na polisi ngo hasuzumwe icyamwishe. Bagirishya (Diouf) wari ufite imyaka 51, niwe umuhererezi mu bana bavukana, ndetse niwe witaga […]

Nyuma y’ imyaka 30 atuye muri Amerika Dr Rufuku atewe ishema no kuba umunyarwanda

Dr Rufuku Charles avuga ko kuba abanyarwanda bari muri America n’ahandi ku isi bafite uburenganzira bwo kuganira n’abayobozi no guhitamo uburyo igihugu ari ishema ndetse binabereka ko ibyo baharaniye mu myaka 24 ishize igihugu kibohowe byatanze umusaruro. Dr Rufuku Charles w’imyaka 70, afite umugore n’abana batatu, ndetse yitabira ibikobwa by’Umuryango RPF-Inkotanyi, Rwanda Day, n’ibindi bihuza […]

Cecile Kayirebwa yakoze igitaramo kibohora anahishura uko wabona amahoro y’umutima

Umuhanzikazi wamamaye mu mbyino n’indirimbo gakondo Cecile Kayirebwa yataramiye abanyarwanda batuye muri Indianapolis muri Leta Zunze Ubumwe za America mu gitaramo cy’amahoro, anahishurira urubyiruko ko amahoro yo mu mutima bayabona begerana na bagenzi babo. Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2018, cyari kigamije kubiba amahoro y’umutima mu bagifite ibikomere n’agahinda gakomoka ku mateka […]

TEXAS: Abanyarwanda bizihije umuganura basabwa gukorera hamwe bagamije iterambere

Abanyarwanda baba muri Leta ya Texas bizihije umuganura basangira ku musaruro bejeje mu mwaka ushize, ariko basabwa gukorera hamwe no kwigisha abakiri bato umuco wo gukunda igihugu no kucyubaka. Ibi birori by’umuganura byizihijwe kuri uyu wa 18 Kanama 2018, muri Dallas Fort Worth muri Leta ya Texas. Sam Mbanda, perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Leta […]

Komisiyo y’Amatora yahaye umukoro abanyarwanda baba muri Diaspora bitegura amatora y’Abadepite

Komisiyo y’Amatora yahaye umukoro abanyarwanda baba muri Diaspora bitegura amatora y’Abadepite Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe amatora y’abadepite mu Rwanda no hanze y’igihugu, Komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC, isaba abanyarwanda bari muri Diaspora hirya no hino kuzuza ibisabwa bakazitabira amatora y’abadepite. NEC ivuga ko ibikorwa bitegura amatora byamaze gukorwa ndetse abakandida bo […]

Indianapolis ho muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika: Hizihizihijwe kwibohora k’u Rwanda ikipe y’Abanyekongo yegukanye igikombe

Ikipe y’abakomoka muri Repubilika Iharanira Demukarasi ya Congo niyo yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru, naho Ikipe y’Abanyarwanda itwara igikombe mu mukino w’intoki wa Basketball mu irushanwa ryari ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwibohora k’u Rwanda, riteguwe n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Indianapolis. Ni irushanwa ryabaye ku wa 07 Nyakanga 2018, ryahuje amakipe y’abakomoka mu Rwanda, Malawi […]

Kigali: Leta y’u Rwanda irasaba ibihugu biri muri Loni Kwihanangiriza Umucamanza Theodore Meron ukomeje kurekura abo u Rwanda rufata nka Ruharwa muri Jenoside.

Mu kiganiro, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu gatanu tariki 21/06/2018. igaragaza ko itewe impungenge n’ibyemezo by’ Umunyamerika Theodor Meron, Umucamanza mu Rwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), ku byemezo yagiye afata ku bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunyamabanga wa […]

Moscow: Umubano w’u Rwanda n’Uburusiya si uwanone; Umaze imyaka 55- Ambasaderi MUJAWAMALIYA

Guhura kwa Perezida wa Republika y’u Rwanda na mugenzi Vladimir Putin i Moscow mu Burusiya, byagize icyo byongera ku mubano w’ibi bihugu byombi umaze igihe kitari gito. Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya madamu MUJAWAMALIYA Jeanne D’Arc, yabwiye Radiyo ya Diyasipora Nyarwanda One Nation Radio ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Putin byatumye umubano w’ibi […]

Kigali: Minisitiri Kaboneka yahishuye impamvu abayobozi mu nzego z’ibanze beguye ku bwinshi mu minsi ishize

Kuri ubu nta banga rigihari kumva ko abayobozi mu nzego z’ibanze beguye. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze bashyirwaho n’abaturage, kandi ko ngo iyo bakoze nabi bakurwaho n’abaturage babinyujije mu rwego bishyiriyeho arirwo njyanama mu nzego zitandukanye haba ku kagari, ku Murenge no ku Karere. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Francis KABONEKA yabwiye Radiyo […]

Canada: Diyasipora Nyarwanda yashyigikiye Umusanzu wa Perezida Paul Kagame mu nama ya G7

G7 ni inama ihuza ibihugu 7 bikize ku isi ni ukuvuga Amerika, Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubudage, Ubufaransa na Canada. Hari hanatumiwe n’ibindi bihugu 12 harimo n’u Rwanda. President w’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yari yitabiriye iyo nama ahagarariye u Rwanda ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Diasipora Nyarwanda ya Montréal na Quebec bahuriye ku Nteko […]