California: Abanyarwanda n’Inshuti zabo baba mu Majyaruguru ya California bibutse ku nshuro ya 24, Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994.

Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w1994, Abanyarwanda bari muri Diyasipora yo mu Majyaruguru ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe ninshuti zabo bahuriye mu muhango wo kwibuka, muri Kaminuza ya Leta ya California (California State University East Bay).

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gicurasi 2018, ubanzirizwa nurugendo rwo Kwibuka.

Mu kiganiro yatangiye muri uyu muhango wo kwibuka, Bwana Mpyisi Amanya Samuel, umunyeshuri muri Kaminuza ya UC Berkeley iri aha muri Amerika, yagarutse cyane ku itandukaniro rya Jenoside nubundi bwicanyi bwibasira inyoko muntu ndetse ikiganiro cye cyahumuye amaso kinigisha abari bitabiriye uyu muhango kubijyanye no kumenya Jenoside nububi bwayo.

Benone Kalisa

Benone Kalisa

Bwana Kalisa Benon yagarutse ku budasa u Rwanda rwagaragaje nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari imaze guhagarikwa n’ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi maze igihugu kikongera kikiyubaka mu nzego zose, aha akaba yarashimangiye uburyo inkiko gacaca zatanze umusaruro zikaburanisha abantu benshi mu gihe gito hagamijwe gutanga ubutabera no kunga abanyarwanda.

Edith Umugiraneza watanze ubuhamya

Edith Umugiraneza warokotse Jenoside yakorewe abatutsi uyu munsi akaba akora mu muryango witwa Shoah uri muri Leta ya Los Angeles, yasangije abitabiriye uyu muhango urugendo rwubuzima yanyuzemo mu mwaka wi 1994, avuga uko yarokotse, nuko yabuze abavandimwe be n’abandi bose bari bagize umuryango we. Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bose bafashwe n’ikiniga ubwo Umugiraneza yatangaga ubuhamya bw’uko abavandimwe be bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w1994.

Yagize ati: Uyu munsi ndiho kugira ngo mvuge, kandi nshishikarize abandi barokotse kuvuga ibyo babonye bagatanga ubuhamya kugira ngo amateka twanyuzemo atazibagiranira muri uko kubabara, agahinda no guheranwa nibyo twanyuzemo.

Nyuma abitabiriye uyu muhango wo kwibuka bose baboneyeho umwanya wo gucana urumuri rw’ikizere cy’Ubuzima mu rwego rwo kuzirikana abatutsi bishwe muri Jenoside mu mwaka w1994.

Yehoyada Mbangukira , Perezida wa Diyasipora Nyarwanda yo mujyaraguru ya Californiya acana acana urumuri

Bwana Yehoyada Mbangukira, Perezida wa Diyasipora Nyarwanda iba muri California, niwe wasoje uyu muhango wo kwibuka. mu butumwa yatanze yagarutse cyane ku gushima abitabiriye uyu muhango kandi ashimangira ko kwibuka bituma abantu basobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi banyuzemo, Impamvu yabaye n’uburyo yakozwemo. Akaba yararangije yibutsa ko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w1994 itangira.

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*