Canada: Diyasipora Nyarwanda yashyigikiye Umusanzu wa Perezida Paul Kagame mu nama ya G7

G7 ni inama ihuza ibihugu 7 bikize ku isi ni ukuvuga Amerika, Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubudage, Ubufaransa na Canada. Hari hanatumiwe n’ibindi bihugu 12 harimo n’u Rwanda. President w’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yari yitabiriye iyo nama ahagarariye u Rwanda ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Diasipora Nyarwanda ya Montréal na Quebec bahuriye ku Nteko Ishingamategeko ya Quebec baje gushyigikira no guha ikaze President w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.
Uyu mwaka, iyi nama iribanda ku kubaka ubuzima buzira umuze n’iterambere mu miryango, no kubungabunga inyanja n’inkombe zazo.

Umuyobozi wa diaspora ya Canada Mutezintare Joachim n’umuyobozi wa diaspora ya Montréal Alain Patrick Ndengera batanze ibiganiro ku ma radio menshi ari aha muri Amerika.

Bwana Alain Patrick Ndengera yagize ati “Mu nsanganyamatsiko zigwa muri iyi nama ya G7, u Rwanda rufite ibyo rwasangiza ibindi bihugu. Nka gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, abategarugori bari mu buyobozi ku rwego rwa 61%, mu kubungabunga amahoro ku isi, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi mu gutanga umusanzu, mu kurengera ibidukikije aho u Rwanda rwaciye amashashi mu myaka 8 ishize n’ibindi.”

Perezida Paul Kagame we yavuze ko ibihugu bikwiye gukorana mu kurengera ibidukikije, dore ko ukwangirika kwabyo kuzana ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe, zirimo kuba miliyoni z’abantu bata ibyabo bakajya gushaka ahandi batura.
Umukuru w’u Rwanda mu kiganiro yatanze aha muri Canada yavuze ko inyanja zimaze guhungabanywa n’ihindagurika ry’ibihe, kandi hamwe na hamwe ugasanga bigirwamo uruhare n’ibikorwa bya muntu, bityo hakaba hakenewe kugira igikorwa.
Perezida Paul Kagame ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi kitari kugerwaho n’ingaruka, kandi nta n’ushobora kugira icyo abikoraho wenyine,… turacyafite umwanya n’ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka tugakumira ko byaba bibi kurushaho.”

Iyi nama ya G-7 isanzwe ishakirwamo umuti ku bibazo biba bihangayikishije isi cyane cyane mu bukungu n’umutekano , ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi baturutse mu bihugu biteye imbere kurusha ibindi birimo; Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubusanzwe igihugu cyakiriye iyi nama ngarukamwaka gitumira abayobozi batandukanye b’ibihugu bitari ibinyamuryango muri G-7, mu ihuriro rusange aho bigira hamwe bimwe mu bibazo rusange abatuye Isi bakomeje guhura nabyo.
Ibihugu byatumiwe muri iri huriro rusange harimo u Rwanda, Senagal, Seychelles, Haiti, Jamaica, Argentine, Afurika y’Epfo, Kenya, Norvege, Bangladesh na Vietnam.
Abandi bitabiriye iyi nama ni abakuru b’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, na Banki
Inama ya G7 ibaye ku nshuro ya 44, mu mwaka ushize wa 2017 ysri yabereye mu gihugu cy’u Butaliyani mu Mujyi wa Taormina kuwa 26–27 Gicurasi nyuma gati y’uko u Burusiya bwikuyemo bigatuma umuryango uva kuri G8 ubu ukaba ukora nka G7.

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*