Cecile Kayirebwa yakoze igitaramo kibohora anahishura uko wabona amahoro y’umutima

Umuhanzikazi wamamaye mu mbyino n’indirimbo gakondo Cecile Kayirebwa yataramiye abanyarwanda batuye muri Indianapolis muri Leta Zunze Ubumwe za America mu gitaramo cy’amahoro, anahishurira urubyiruko ko amahoro yo mu mutima bayabona begerana na bagenzi babo.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2018, cyari kigamije kubiba amahoro y’umutima mu bagifite ibikomere n’agahinda gakomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu bavuye mu bice bitandukanye ndetse bagaragaza ibyishimo byo gutaramirwa n’umuhanzi w’ikirangirire.
Mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio, Cecile Kayirebwa yatangaje ko abana bahuye n’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butandukanye bakwiye kwegera abakuru bakabaha impanuro.
Yagize ati “ Hari abana b’imfubyi; washira agahinda ute warasigaye uri imfubyi gusa gusa utagira so nta nyoko? Ibyo rero niwo murimo wacu, ni ugusana imitima yakomeretse, yababaye [tukabikora] uko dushoboye.”
Yunzemo ati “Icya mbere mbanza kubabwira ntabwo ari uko ba mama wabo bababyara mu nda bapfuye batagihari, turahari. Ababyeyi bakiriho natwe turi ba mama babo bana. […] icya mbere baradufite, icya kabiri nabo nibegere abakuru begere ababyeyi bababaze ibyo bakabajije ba nyina kandi bumve impanuro zabo ubundi bajye hamwe nk’abo bitwa HOZA bahure nk’aba bana bakine […] nta kintu gitera amahoro nko kuririmba, nk’imbyino birayatera uwo mwanya umutima wawe ukaba utuje umeze neza.”
Kizito Kalima uhagarariye Peace Center for Forgiveness and Reconciliation/ PCFR-Indianapolis ari na we wateguye iki gitaramo, yavuze ko cyateguwe hagamijwe kwimakaza umurage wa Kayirebwa no kumuhuza n’abakibyiruka kugira ngo bakomeze kumwigiraho amasomo azabaherekeza mu buzima bw’ejo hazaza.
Kayirebwa asanga urubyiruko rugomba kumva ko “nta mwanya wo guta igihe ushobora kuwunezererwamo.”
Yanavuze ko kwitabira iki gikorwa byari uburyo bwo gufasha abanyarwanda bari muri America kwemera amateka ariko bagomba kubaho neza.
Ati “Nabonye uwo mushinga akora, antumiye avuga ngo turebe ukuntu twafatanya iby’amahoro. Mbega kwemera ibyabaye, kwemera ko abagiye bagiye, abasigaye basigaye, ko abakennye bakennye ariko tugomba kubafasha kuva mu bukene, ko abamugaye bamugaye ariko tugomba kubafasha kugenda no guhaguruka, ko icyabaye cyose tugomba kugitabara.”
Cecile Kayirebwa yaririmbye indirimbi nyinshi zivuga umuco nyarwanda, izivuga ku rugamba rwo kubohora igihugu n’izindi zisigasira umuco nyarwanda.

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*