Indianapolis ho muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika: Hizihizihijwe kwibohora k’u Rwanda ikipe y’Abanyekongo yegukanye igikombe

Ikipe y’abakomoka muri Repubilika Iharanira Demukarasi ya Congo niyo yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru, naho Ikipe y’Abanyarwanda itwara igikombe mu mukino w’intoki wa Basketball mu irushanwa ryari ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwibohora k’u Rwanda, riteguwe n’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Indianapolis.

Ni irushanwa ryabaye ku wa 07 Nyakanga 2018, ryahuje amakipe y’abakomoka mu Rwanda, Malawi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo aho hakinwe umukino w’intoki wa Basketball ndetse n’umupira w’amaguru maze birangira ikipe ya Congo yegukanye igikombe muri ruhago, naho ikipe y’u Rwanda yegukana igikombe muri Basketball.

Prof. Yves John Musiine Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Indianapolis “Rwandan Diaspora Network Network (IRDN-UMUBANO)” yatangarije One Nation Radio ya Diaspora Nyarwanda, ko icyayari kigamijwe ari uguhuza abaturage bo mu bihugu bitandukanye bagasabana kandi bakishimira n’ubwigenge ibihugu byabo byagezweho, by’umwihariko ku Rwanda hakanazirikanwa imyaka 24 u Rwanda rumaze rwibohoye. Iki gikorwa kandi ngo kizakomeza kujya kiba buri mwaka.

Twabibutsa ko u Rwanda rwabonye ubwigenge ku itariki ya Mbere Nyakanga 1962, rukaba kandi runizihiza buri mwaka umunsi wo kwibuhoza tariki ya 4 Nyakanga, Repubulika Iharanira Depukarasi ya Congo yo yabonye ubwigenge ku ya 30 Kamena 1960, mu gihe Malawi yo babonye ubwigenge bwayo kuya 6 Nyakanga 1964, Leta Zunze ubumwe za Amerika zo zibona ubwigenge bwayo kuwa 4 Nyakanga 1776.

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*