Kigali: Leta y’u Rwanda irasaba ibihugu biri muri Loni Kwihanangiriza Umucamanza Theodore Meron ukomeje kurekura abo u Rwanda rufata nka Ruharwa muri Jenoside.

Mu kiganiro, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu gatanu tariki 21/06/2018. igaragaza ko itewe impungenge n’ibyemezo by’ Umunyamerika Theodor Meron, Umucamanza mu Rwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), ku byemezo yagiye afata ku bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri Bwana NDUHUNGIREHE Olivier avuga ko u Rwanda rutababazwa no kurekura abahamijwe ibyaha bya jenocide igihe kitaragera ahubwo ko rubabazwa n’uko uyu mucamanza arekura abo u Rwanda rufata nka ruharwa mu mugambi wa jenoside.
Yagize ati ” twebwe rero nta kibazo dufite nk’u Rwanda cyo kurekura mbere y’igihe abantu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside, nta gihugu cyabikoze nk’u Rwanda, u Rwanda rwagiye rurekura abantu bahamwe n’icyaha cya Jenoside igihe cyabo kitaragera ibyo byarakozwe. Ikibazo dufite ni ukuntu mbere na mbere umucamanza arekura ba Ruharwa, bateguye Jenoside yakorewe abatutsi bakayishyira mu bikorwa ndetse niyo baba ba Ruharwa ariko bakemera icyaha , abo arekura ntabwo bemera icyaha.”
Mu byemezo biheruka Umucamanza Meron yafashe ntibivugweho rumwe, harimo kurekura Ferdinand Nahimana nk’umwe mu bashinze Radio RTLM yabibye urwango n’amatwara ya Jenoside na Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 undi 23 nk’uko bakurikirana. aha Umunyamabanga wa Leta Bwana Nduhungirehe olivier avuga ko basaba Leta z’ibihugu biri mu muryango w’abibumbye ko bakwamagana ibyemezo uyu mucamanza akora ngo birashinyagurira abarokotse Jenoside .
Yakomeje agira ati ” Twebwe rero ntabwo tuvugana n’Uburusiya gusa, ni ibihugu byose kugira ngo icyo kibazo bagihagurukire kuko kurekura abo bantu nkuko nigeze kubivuga ni igitutsi ku barokotse no kutubahiriza ubutabera, Tuzakomeza tuvugane n’ibyo bihugu byose kuburyo ibi bintu umucamanza Theodore Meron arimo akora ntibizakomeze.”
Uretse abamaze kurekurwa n’uyu mucamanza, urwanda rwikomye, hari n’abandi barimo Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nabo basabye uyu mucamanza kubarekura kuko barangije 2/3 by’igifungo.
Meron w’imyaka 87 yagizwe Perezida wa MICT bwa mbere ku wa 1 Werurwe 2012 aza guhabwa manda ya kabiri ku wa 1 Werurwe 2016, ngo amaze kurekura abagera kuri 17.

Jean Paul MBARUSHIMANA/ONR

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*