Kigali: Minisitiri Kaboneka yahishuye impamvu abayobozi mu nzego z’ibanze beguye ku bwinshi mu minsi ishize

Kuri ubu nta banga rigihari kumva ko abayobozi mu nzego z’ibanze beguye. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze bashyirwaho n’abaturage, kandi ko ngo iyo bakoze nabi bakurwaho n’abaturage babinyujije mu rwego bishyiriyeho arirwo njyanama mu nzego zitandukanye haba ku kagari, ku Murenge no ku Karere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Francis KABONEKA yabwiye Radiyo ya diyasipora nyarwanda One Nation Radio ko abayobozi b’uturere baherutse kwegura bamwe birukanwe na njyanama, abandi bagasezera hari aho bagiye mu kandi kazi, abandi bagahitamo guhagarika akazi bakoraga. Minisitiri Kaboneka avuga ko kuba abayobozi bavamo atari igitangaza kuko n’itegeko rigenga imikorere y’inzego z’ibanze rirabiteganya.

Yakomeje agira ati “ Ibi rero byo kuba begura ntabwo ari igitangaza, ngira ngo ikibazo cyakabaye ni uko umuntu yatorwa akigira kamara, ntashake no kuwuvamo ,icyo nicyo cyakabaye ikibazo, kuba rero bashobora kugera aho bavamwo, bamwe bavuyemo babonye izindi nshingano ,hari abavuyemo baravuga bati twebwe turumva aho tugeze hahagije twaha umwanya n’abandi,hari abavuyemo za njyanama zibahagaritse, zibirukanye kubera bananiwe gukora, …..Hari abo beguje kubera ko bari mu matiku, njyanama yarabagiriye inama bikananirana.”

Ibi bije nyuma y’aho abagize njyanama bavuye mu mwiherero w’uburyo bakwiye kuzuza inshingano zabo. Abayobozi b’uturere bamaze iminsi begura igishya kirimo ugereranyije n’inkubiri nk’izi ziheruka ni uko abenshi bajyana n’ababungirije. Bikavugwa ko baba birukanwe na Njyanama kubera amakosa baba bakoze nubwo bose bandika bavuga ko ari impamvu zabo bwite.

Ku ikubitiro heguye uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable. Amezi 16 yari ahagije ngo abe arekuye inshingano kuko yashyikirije ibaruwa b’ubwegure bwe Perezida w’Inama Njyanama kuwa 20 Kamena 2017.

Iyi nkundura yo kwegura yakomereje i Rubavu, aho nyuma y’amezi 18 gusa uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jérémie, nawe yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe.
Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 16 Ugushyingo 2017, nyuma y’amezi 21 atowe, uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere Mugisha Philbert, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bayobozi b’Akarere batanu, bakurikiranweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yarateranye yirukana Mugisha muri Njyanama, bivuze ko yari akuwe no ku buyobozi bw’Akarere kuko umuyobozi wako agomba kuba ari muri Njyanama.
Ibyo kwirukanwa kw’Abayobozi b’Uturere byageze muri Ruhango muri Werurwe bisiga uwari Umuyobozi w’Akarere, Mbabazi François Xavier, n’abari bamwungirije bombi, uwari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Epimaque Twagirimana n’uw’Imibereho Myiza, Annonciata Kambayire, barirukanwa.Taliki 11 na 14 Gicurasi 2018, Akarere ka Nyabihu nta muyobozi n’umwe muri Nyobozi y’Akarere kari kagifite, kuko bose bari barasezeye ku mirimo yabo mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’aha hakurikiyeho, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric nawe yahise atanga ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko ari impamvu ze bwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’abamwungirije nabo beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2018.

Jean Paul Mbarushimana.

 

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*