Kigali-Rwanda: Ubutabera bw’U Rwanda busanga Diyasipora Nyarwanda ikwiye kugira uruhare mu guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside mu Rwanda bakihisha mu bihugu bahungiyemo

Nyuma y’aho hagaragaye ko hakiri abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 bakihishahisha ubutabera mu bihugu byo hanze bahungiyemo, Leta y’u Rwanda irasaba abanyarwanda baba muri Diyasipora ko bajya batanga amakuru kuri abo banyarwanda bashakishwa cyane ko aho baba muri ibyo bihugu ari naho za Diyasipora ziba.

Mu Kiganiro cyihariye Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Bwana Faustin NKUSI yagiranye n’umunyamakuru wa One Nation Radio ukorera I Kigali mu Rwanda yamubwiye ko nubwo Leta y’u Rwanda ifatanya n’imiryango mpuzamahanga iteagimiye kuri leta, za leta z’ibihugu na za Polisi mpuza na ndenga mipaka ariko bakorana n’abantu ku giti cyabo mu gutanga amakuru ashobora gufasha mu guta muri yombi abakekwaho gukora Jenoside cyane cyane Diasipora nyarwanda ngo zikwiye kuza mu b’imbere gutanga amakuru kubera ko icyaha cya Jenoside kiremereye.

Yagize ati: Kuba uziko hari umuntu uzi, ukeka ko yakoze Jenoside ugaceceka ntabwo bya ari byiza, nabo turashaka ko badufasha {Diaspora Nyarwanda} kandi hariho abagiye babikora, bakavuga bati ariko hari umuntu runaka uri aha dukeka ko yaba yarakoze Jenoside, …..Diyasipora hirya no hino haba no mu Rwanda hanze kugira ngo nabo mubyukuri bahaguruke, icyaha cya Jenoside ni icyaha kiremereye, badufasha nabo haba ku makuru atandukanye,ayo baba bazi kugira ngo bafashe inzego z’ubutabera haba mu bihugu aho baba bari cyangwa no kuba bafatanya n’u Rwanda kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.”

Leta y’u Rwanda ikomeza ivuga ko hakiri imbogamizi nyinshi zituma hakiri abantu bakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu bahungiyemo ntibafatwe ngo baburanishwe cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda. Ubushake bwa Politike z’ibihugu bibacumbikiye, kumenya amakuru y’aho baba, guhindura imyirondoro, ubwenegihugu, n’amategeko y’ibihugu amwe adahana ibyaha bya Jenoside. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko izi mbogamizi ziza ku isonga mu kubangamira itabwa muri yombi ry’abahunze bikekwa ko basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Bwana Faustin NKUSI avuga ko hari n’ibihugu bibasaba ko batanga ibimenyetso kabuhariwe( Scientific Evidences: DNA, FingerPrint) byirengagije aho u Rwanda rwari ruri muri 1994 mu rwego rw’ikoranabunga.

Yagize ati “Kumenya amakuru y’ah’abantu bari ni imbogamizi ikomeye cyane, …guhindura imyirondoro ejo akaba ari umuzambiya, ejo akaba umumalawi, hari ibihugu babikora, hari abafite amafaranga,…ikintu cyo guhindura aho babarizwa,….hari ibihugu bidakunda kohereza abantu kuko bahaye abo bantu ubwenegihugu,….hari n’ibindi byinshi hari ababeshya ko bapfuye, iyo mutabyitondeye mushobora kwibaza ko uwo muntu murimo mukurikirana yapfuye, mugendeye kuri ayo makuru yatanze atariyo.”

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda Imaze kwakira abantu barenga 17 bamaze gufatwa bakekwaho ibyaha bya Jenoside, abandi baburanishirijwe mu bihugu bahungiyemo barakatirwa abandi baracyashakishwa. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko kugira ngo kuri ubu bube bwavuga umubare w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari ihurizo rikomeye, gusa ngo ikizwi cyo ni uko iyo urebye abantu barenga ibihumbi 10 bicwaga ku munsi, ibi byerekana ko umubare w’abishe ari mwinshi.

Jean Paul MBARUSHIMANA

ONR Kigali

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*