Kigali: Umukobwa wa Col. NSEKALIJE, AKANA Alice wari mu bikorwa birwanya Leta ntafunze nkuko abanyarwanda baba I Burayi bakunze kubivuga

Mu minsi ishize hari Abanyarwanda bari mu bikorwa birwanya Leta y’u Rwanda baba mu bihugu by’I Burayi, bavugaga ko AKANA Alice, umukobwa wa Col. NSEKALIJE, wahoze ari minisitiri w’uburezi muri Leta ya Habyalimana Juvenal, afunze ndetse ko yageze I Kigali agahita atabwa muri yombi. Kuri ubu Uyu Akana Alice, aridegembya nkuko yabitangarije One Nation Radio kuri uyu wambere tariki 11/06/2018.
AKANA Alice w’imyaka 46, avuga ko yageze I Kigali bakamwakira neza ariko ngo nawe yabanje kugira ubwoba ariko nyuma aza gusanga ari bwa bwoba yavanye mu Bubiligi.
AKANA Alice avuga mbere y’umwaka wa 2015, nawe yabarizwaga mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda bakoreraga mu gihugu cy’ububiligi. Avuga ko bakoreshaga imbuga nkoranyambaga gukwirakwiza amagambo y’urwango kuri Leta y’u Rwanda, bagashishikariza abantu yemwe n’abana b’abanyarwanda bavukira muri ibi bihugu bakabigisha urwango ku gihugu cyabo. Alice avuga ko hari abo banyarwanda bamwe bavuga ko afungiye mu Rwanda ariko ko baba babeshya agasaba abanyarwanda bagifite umutima wo guhinduka ko bareka gukomeza kubeshywa na bamwe mu babafata bugwate nyamara babifitemo inyungu zabo kugiti cyabo.
Yakomeje agira ati “Ikintu nababwira Icya mbere ni uko birinda abantu bababwira ibinyoma, abantu bo hejuru bo bifitiye iyindi mipango,bagahora babashuka nkabo bagenda bavuga ngo banyatse Passport zanjye, passport zanye ndazifite hano, hari abandi bagenda bahimba bati Alice aracunzwe ari muri gereza ,ngo acungishijwe Ijisho,… ubwo buzima babeshya ngo iyo ugeze mu Rwanda uvuye hanze bagushyira muri Gereza.”
Nyuma yo kuva mu bikorwa byo kurwanya Leta akiyemeza gutanga ubuhamya bwomora ibikomere bya bamwe, AKANA Alice avuga ko hari abantu bakiri iburayi biganjemo urubyiruko bamaze gufunguka mu bwonko, bahindutse bakiyemeza kureka ibikorwa by’urukozasoni byo guhangana n’u Rwanda. Alice avuga ko hari abiteguye kugera ikirenge mucye bakiri I Burayi.
Yagize ati “ Ntabwo wamena amabanga y’abakiri I Burayi bashaka kuza mu Rwanda, ariko tuvuge kuva naza nko mu kwa cumi na Kumwe, hari urubyiruko rw’abantu 7 bashaka kuza, ngira ngo harimo umwe waje yaciye muri Tanzaniya.”
AKANA Alice anavuga ko hariyo abana b’abanyarwanda bakurira muri uwo muco wo gusebya Leta kuko babikura ku babyeyi babo.Alice avuga ko mu nsengero mu bubari n’ahandi hose usanga abakora ibikorwa by’u rwango bagamije ko ntawongera gutahuka.
Mu mwaka wa 1996, nibwo Alice yavuye mu Rwanda, aza kugaruka mu kwezi kwa 11/2017, nyuma yo gusanga ntacyo bimaze guhangana no gukora ibikorwa byangisha abandi Leta iriho mu Rwanda.

Jean Paul /One nation Radio

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*