Komisiyo y’Amatora yahaye umukoro abanyarwanda baba muri Diaspora bitegura amatora y’Abadepite

Komisiyo y’Amatora yahaye umukoro abanyarwanda baba muri Diaspora bitegura amatora y’Abadepite
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe amatora y’abadepite mu Rwanda no hanze y’igihugu, Komisiyo y’igihugu y’Amatora NEC, isaba abanyarwanda bari muri Diaspora hirya no hino kuzuza ibisabwa bakazitabira amatora y’abadepite.
NEC ivuga ko ibikorwa bitegura amatora byamaze gukorwa ndetse abakandida bo mu mashyaka ya politiki n’abigenda batangiye kwiyamamaza kuri uyu wa 13 Kanama 2018.
Mu Rwanda henshi usanga inama ziba zikorerwamo ubukangurambaga ku matora ateganyijwe muri Nzeri. Ibi bisa no mu bice binyuranye by’isi ahari ambasade z’u Rwanda kuko abahari bavuga ko imyiteguro bayigeze kure ndetse igisigaye ari igikorwa nyirizina.
Karega Patrick umusore w’imyaka 34 uba mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas aganirana One Nation Radio yavuze ko ikiri gukorwa ubu “ni ukudukangurira kujya kwirebakuri lisiti y’itora no kwiyimuza ku basanzwe bari nk’i Kigali abandi bakiyandikisha kuri lisiti y’itora kugira ngo bazabashe gutora nta nkomyi.”
Umunyamabanga Nshinwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yabwiye One Nation Radio ko abanyarwanda bari mu mahanga baba basabwa kureba neza ko bari kuri lisiti y’itora kuko utanditse adashobora gutora.
Ati “Igikomeye basabwa ni icyo cyo kwiyandikisha kuko utaziyandikisha ntabwo azatora. Ubundi bakaba bafite ibyangombwa; ibyangombwa tubasaba ufite indangamuntu biba ari byiza, utayifite akaba afite carte consulaire na pasiporo y’abanyarwanda. Ubwo abatabifite ni ukubishaka.”
Kuvugurura ilisiti y’itora muri Ambasade cyangwa Konsila by’u Rwanda, byakozwe hagati ya 21 Gicurasi 2018 na tariki ya 07 Kanama 2018.
Abazatora bategereje iki ku badepite bashya?
Ishyaka FPR-Inkotanyi rinakunze gutsindira intebe nyinshi mu matora y’abadepite ryasohoye urutonde rw’abakandida biganjemo amasura mashya, kimwe n’andi mashyaka yagaruyemo bake mu bari bamaze igihe kinini muri uwo mwanya.
Nta kabuza ko hazaza impinduka mu mikorere y’Ishinga amategeko. Karega we yavuze ko mu gihe abazatorwa bagira indangagaciro yo gukunda ababatoye nta kabuza bagera kuri byinshi.
Ati “Icyo nsaba Abadepite tugiye gutora ubu ni ugukunda igihugu n’abaturage bazabatora. Ni intumwa za rubanda nk’uko ari nako bitwa, rero nibakunda abaturage babatoye bakabavuganira aho bikwiye nta kabuza ko ibintu byose bizakomeza kugenda neza.”
Amashyaka yiteze iki kuri aya matora?
Dr Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yabwiye One Nation Radio ko hari ibyo abari mu bihugu byo hanze babona byaza mu Rwanda bigafasha kubaka igihugu, ngo ibyo bikwiye guhabwa umwanya.
Ati “Turabizi ko abantu bari muri Diaspora barize cyane, hari byinshi biri i Burayi kandi byiza bifuza kuzana hano, natwe turabizi, bityo abafite ibitekerezo tuzakorana kugira ngo duteze igihugu cyacu imbere.”
Ni mu gihe muri kongere ya RPF-Inkotanyi iheruka, Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME akaba na Chairman wayo yabwiye abakandida bashya ko bagomba gukora impinduka mu mikorere y’Inteko.
Yagize ati “ Twese tugomba kumva inshingano yacu yo guhindura imikorere tuganisha kugera ku ntego tuba twihaye. Ntabwo ari ugukomereza aho abo muzasimbura bagejeje gusa, ni ukongera intambwe, n’imikorere myiza itugeza aho dushaka kugera […] Ntabwo ari ugukora gusa uko ibintu bisanzwe ’business as usual’. Ntabwo ari uko FPR ikora. Mwumve ko muhagarariye abanyarwanda. ”
Kugeza ubu amashyaka atanu ariyo FPR Inkotanyi, PL, PASD, DGPR, na PS Imberakuri niyo yatanze abakandida bazahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, mu gihe abakandida bigenga bane ari bo basanze bujuje ibisabwa ngo bahatane n’ayo mashyaka.
Amatora y’Abadepite ateganyijwe kuwa 2 Nzeri ku banyarwanda bari mu mahanga, tatiki ya 3 Nzeri ku bari imbere mu gihugu, naho tariki ya 4 hakazatorwa 30% bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Nshimiyimana Jean Baptiste

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*