Moscow: Umubano w’u Rwanda n’Uburusiya si uwanone; Umaze imyaka 55- Ambasaderi MUJAWAMALIYA

Guhura kwa Perezida wa Republika y’u Rwanda na mugenzi Vladimir Putin i Moscow mu Burusiya, byagize icyo byongera ku mubano w’ibi bihugu byombi umaze igihe kitari gito. Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya madamu MUJAWAMALIYA Jeanne D’Arc, yabwiye Radiyo ya Diyasipora Nyarwanda One Nation Radio ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Putin byatumye umubano w’ibi bihugu uba ubukombe.

Yagize ati “umubano hagati y’igihugu cy’uburusiya n’ igihugu cy’ u Rwanda umaze kuba ubukombe kubera yuko ni umubano umaze imyaka 55 kuko igihugu cy’uburusiya nicyo gihugu cyabaye icya mbere gufungura ambasade yacyo mu Rwanda igihe cyari kikiri Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ubukoloni bukigenda hakijyaho ubwigenge bw’igihugu cyacu, kugeza aho Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zicikiyemo ibice Uburusiya bukomeza uwo mubano, ni umubano rero umaze kuba ubukombe, ni umubano utagira amakemwa haba ku ruhande rw’u Rwanda n’Uburusiya.”

Ambasaderi Mujawamaliya akomeza avuga ko u Rwanda rugiye gukorana cyane n’Uburusiya mu bijyanye n’Umutekano w’igihugu cy’u Rwanda, no gushyira ikoranabuhanga mubyo u Rwanda rukorana n’uburusiya. U Rwanda rero ngo ruzigira ku burusiya mu gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya ibiza, no mu buhinzi dore ko ikawa y’u Rwanda imaze gukwira cyane mu Burusiya.

yakomeje agira ati” nibyo mubyukuri navuga ngo ni umwihariko w’ibyo tugiye gukorana n’Abarusiya byaba ari ukurinda umutekano w’igihugu cyacu, byaba ari kurinda umutekano w’abaturage bacu cyane tunyuze mu burezi cyane ko iyo uhaye umuntu ubumenyi uba umuhaye byinshi. …”

Butera Emmanuel uhagarariye diyasipora Nyarwanda muri iki gihugu cy’Uburusiya avugako bakora ibikorwa byo gufasha abanyarwanda baba i mbere mu Rwanda mu kubaha ubwisungane mu Kwivuza, kubakira abatishoboye byose bigamije iterambere ry’igihugu ngo kuko na Diyasipora igomba kugira uruhare muri iri terambere. Butera akomeza avuga ko umubano u Rwanda rufitanye n’Uburusiya uyu munsi utuma bakora ibikorwa biteza imbere igihugu kandi bishimisha diyasipora.

BUTERA yakomeje ashimira radiyo ya Diasipora One Nation Radio, ariko agasaba ko iyi radiyo yajya ibagezaho amakuru atandukanye abera mu zindi diyasipora kuburyo buri diyasipora ibasha kwigira kuyindi.
Ubwo Perezida Putin yakiraga Perezida Kagame nawe yavuze ko uyu mwaka wa 2018 uhuriranye n’imyaka 55 ishize u Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano ushingiye ku bubanyi n’amahanga.
Perezida Paul Kagame nawe yamushimiye ikaze yamuhaye no kuba yaramutumiye ngo asure u Burusiya, kuri ibi hakiyongeraho no kuba mu bashyitsi batumiwe mu gikombe cy’isi. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko anejejwe cyane no kuba kugeza ubu umubno w’ibihugu byombi umaze imyaka 55, kandi ko ukwiye gukomeza gushimangirwa kugira ngo urusheho kugirira akamaro impande zombi.

Jean Paul/ONR

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*