Perezida Kagame asanga guteza imbere uburinganire ari inkingi ikomeye y’iterambere rirambye mu bihugu bikize n’ibikennye

Mu nama ihuza ibihugu by’uburayi, ku nshuro ya 12 yabereye I buruseri mu bubiligi kuva 05- 06/06/2018 ifite insanganyamatsiko igira iti “Umwari n’umutegarugori ku isonga mu iterambere rirambye”, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatanzemo ikiganiro kibanze ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, maze agaragaza ko abari n’abategarugori bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.
Ubwo hatangizwaga iyi nama, mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Perezida Kagame yagize ati “ Ni ngombwa gushyira imbaraga mu guteza imbere uburinganire nk’inkingi ikomeye y’iterambere rirambye haba mu bihugu bikize n’ibikennye, kuva kera abagore batojwe ko bari munsi y’abagabo ndetse ko ashobora kuzamuka igihe umugabo amugiriye impuhwe gusa, uyu ni umuco tudakwiriye kwihanganira narimwe.”
Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku mirimo ivunanye abagore bakora ariko idahabwa agaciro nko kwita ku rugo, kurera abana n’iyindi ibyo bigatuma umusaruro wabo uba muke mu kazi bahemberwa bityo abagabo bakazamurwa. Perezida Kagame yakomeje avugako “HE FOR SHE” cyangwa “SHE IS WE” idakwiye kuba mu birango gusa ahubwo ikwiriye kuva mu kwiyemeza guharanira impinduka, Uburenganzira n’impinduka ntibyagerwaho hatabayeho uburinganire.
Perezida Kagame yatanze urugero ko mu Rwanda bashyizeho ikigega gifasha umugore gukomeza kubona umushahara wuzuye mu byumweru 12 nyuma yo kubyara, ntakibazo cy’ubusumbane mu mushahara kibayeho. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yaboneyeho kandi gushimira Komisiyo y’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi umwanya bashyira mu guteza imbere uburinganire.
Si ubwa mbere Perezida Kagame yitabiriye iyi nama, umwaka ushize 2017 nabwo yaritabiriye ariko kuri iyi nshuro yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo umwami Filipo w’Ububiligi, Minisitiri w’Intebe mu bubiligi ndetse n’abayobozi ba komisiyo y’ubumwe bw’uburayi barimo Perezida w’iyi komisiyo Jean-Claude Juncker.

One Nation Radio

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*