TEXAS: Abanyarwanda bizihije umuganura basabwa gukorera hamwe bagamije iterambere

imyambarire yagaragazaga isura numuco munyarwanda

Abanyarwanda baba muri Leta ya Texas bizihije umuganura basangira ku musaruro bejeje mu mwaka ushize, ariko basabwa gukorera hamwe no kwigisha abakiri bato umuco wo gukunda igihugu no kucyubaka.
Ibi birori by’umuganura byizihijwe kuri uyu wa 18 Kanama 2018, muri Dallas Fort Worth muri Leta ya Texas.
Sam Mbanda, perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Leta ya Texas yatangarije One Nation Radio ko uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye.
Yavuze ko nk’uko mu Rwanda rwo hambere abantu basangiraga umusaruro w’umwaka basoje, banashima umwami wabahaye kweza bityo ngo n’abari muri Diaspora babikurikiza.
Yagize ati “umuganura kuri twe dutuye mu mahanga nk’aha muri Texas, tuwuzi nk’umuhango abanyarwanda bishimiraga umusaruro banashimira umwami wabahaye kweza. Natwe rero aha ngaha dukurikiza ibyo kuko dushima abakurambere badutanze kubikora kuko hari impamvu babikoraga, natwe rero tubikurikiza kuko dukwiye gushima Gitare [Imana yacu] no kuba tugerageza kugabana no gukundana, gusangira no gusabanira hamwe. Ibyo rero nibyo bituranga hano muri America.”
Mbanda avuga ko bashimira ubuyobozi butanga umutekano abantu bagahinga bakeza, kugeza basaruye kuri we agasanga uyu ari umuhango ukwiriye kwizihizwa na buri wese ku isi.
Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri America, akaba anashinzwe Diaspora Frank Kayijuka yavuze k

o ibirori by’umuganura bigomba kujyana no kurinda ibyagezweho hitabwa ku gukemura ibibazo bishobora kuzitira iterambere ry’igihugu mu bihe biri imbere.
Yanasabye Abanyarwanda bari muri Leta ya Texas gukorera hamwe birinda gutakaza igihe kugira ngo baziteze imbere kandi banateze imbere igihugu, “cyane cyane muri ibi bihe gishyize imbere gahunda zihutisha iterambere n’imishinga yagaragajwe n’ubuyobozi yerekeza igihugu ku kwigira.”
Yongeyeho ko abanyarwanda bakomeza guhura, kwigisha abana umuco wo gukunda igihugu no kucyubaka.
Umuganura mu Rwanda wizihijwe tariki ya 3 Kanama 2018, ariko ku banyarwanda bari muri Diaspora bahitamo umunsi ubanogeye.

basangiye ibiryo bya kinyarwanda

 

 

 

 

 

 

 

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*