The royal tour izafasha u Rwanda mu gukuba kabiri amafaranga ubukerarugendo bwinjiriza u Rwanda

Leta y’u Rwanda ivuga ko iyi Filimi Mbarankuru yakozwe ku Rwanda yiswe Rwanda: the royal Tour izafasha abantu bagana u Rwanda baturuka mubihugu bitandukanye kumenya ibyiza by’u Rwanda ikazafasha no kwihutisha iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda dore ko igice cy’ubukerarugendo ariho u Rwanda rukura amafaranga menshi aturuka hanze.
Mu kiganiro cyihariye umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare AKAMANZI yagiranye na One Nation Radio( Radio ya Diyasipora Nyarwanda) ikorera muri Amerika yavuze ko nyuma yo kumurika iyi filimi bizafasha abantu kumenya neza ubukerarugendo bw’u Rwanda bakabwitabira kuko ubukerarugendo mu Rwanda bwinjiza amafaranga y’amadevize menshi kurusha ibindi bice byose u Rwanda rwashoyemo imari bizana amadovize.
Clare yagize ati “Nkuko bizwi iyi sector(Igice) cy’ubukerarugendo nicyo kinjiza amafaranga menshi aturutse hanze kurusha ibindi bice, nk’umwaka ushize twageze hafi kuri miliyoni 400 z’amadorali aturutse mu bukerarugendo kandi niyo menshi, aruta cyane ikawa, aruta icyayi, aruta amabuye y’agaciro.”
Yakomeje avuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaraagaje isura y’ubukerarugendo abinyujije muri iyi filimi kandi ko ibi bivuze ko perezida Kagame yabereye urugero rufatika abandi bayobozi rwo gukorera igihugu batizigama no gutanga umusanzu wose ushoboka kugira ngo isura y’u Rwanda igaragare neza. Yavuze ko impamvu ikomeye yatumye perezida agaragaza imbaraga zidasanzwe mu guteza imbere igice cy’ubukerarugendo by’umwihariko binyuze muri iyi Filimi mbarankuru ari uko ubukerarugendo bufite akamaro kanini mu bukungu bw’u Rwanda.
Clare AKAMANZI yagize ati “impamvu perezida wa Repubulika yahaye uburemere iki gice cy’ubukerarugendo ni uko ari igice gifite akamaro kanini k’ubukungu bwacu kandi dushaka ko iki gice gitera imbere kurushaho, muri gahunda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka 7 ikurikira harimo gukuba kabiri amafaranga ava mu bukerarugendo akava kuri miliyoni 400 akagera kuri miliyoni 800 z’amadorali y’Amerika.”
Clare yakomeje ashishikariza abanyarwanda baba hanze mu kumenyekanisha iyi filimi mbarankuru kuko ibikubiyemo byose bigaragaza ishusho nyayo y’aho ubukerarugendo mu Rwanda bukorerwa. Yasabye kandi abanyarwanda baba hanze kurushaho kureshya(gukurura) abanyamahanga bakitabira irindi shoramari mu Rwanda kuko u Rwanda rworohereza abanyamahanga baza gushoramo imari.
Yagize ati “ Icyo nasaba diyasipora ni uko yakwegera za Televiziyo (PBS Stations) z’aho baba bagasaba kwerekana iyi filimi kuburyo aho abakerarugendo bari babimenye kugira ngo igihugu cyacu kimenyekane, abashoramari n’abakerarugendo benshi babimenye, bacuruze igihugu cyacu nk’ahantu umuntu ashobora kureba ubukerarugendo, bizadufasha nk’igihugu kugira ngo tubone na ya madovize twifuza kugira ngo tuyabone no kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu uburyo tubyifuza.”
Iyi Filimi mbarankuru yerekanwe kuri Televiziyo ya BPS ikorera muri Amerika, yerekanwa no kuri Televiziyo Rwanda ariko Leta y’u Rwanda ivuga ko yanamaze kuyishyira ku rubuga rwa Youtube kuburyo abantu bayikeneye bayihasanga.
Ni ubwa mbere muri Afurika, hakozwe filimi mbarankuru nk’iyi muri gahunda yiswe the Royal Tour, ikabaikozwe ku Rwanda kandi ikagirwamo uruhare rw’umukuru w’igihugu. Ni muri gahunda y’umunyamakuru ukora amafilimi mbarankuru witwa Peter Greenberg, umaze kumenyekana kubera gukora inkuru zicukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo.

8
7
6
5
4
3
1

Post a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*